ZOLA Electric

INGUFU
AHANTU HOSE

INGUFU ZICYEYE, ZIHENDUTSE KANDI ZIZEWE, AHANTU HOSE

ZOLA Electric yashinzwe muri 2012 mu ntego yo gukora no kugeza ingufu zisukuye, zizewe, kandi zihendutse kuri bose. Abantu basaga miliyari 1 ku isi nta mashanyarazi bafite — umubare munini kuruta ubwo Edison yacanaga itara rye rya mbere. Indi miliyari y’abantu bafite amashanyarazi atizewe agira ihindagurika mu mbaraga no kubura igihe kirekire bikajena bizinesi n’ubuzima byabo.

 

ZOLA ikora sisitemu zikora zikanabika amashanyarazi y’imirasire y’izuba nziza kandi zizewe, zagenewe gukoresha aho amashanyarazi ya Leta atagera cyangwa aho atizewe. Izi sisitemu zifasha abakiriya bacu kubona, bakabika, bakanakoresha neza amashanyarazi yabo amasaha 24/24, bigatuma bigobotora amashanyarazi na moteri z’amashanyarazi bitizewe. Sisitemu za ZOLA zoroshye kuziteranya no kuzihindura, bigatuma hacyemurwa ibibazo by’amashanyarazi bitandukanye ku bakiriya, ahantu hose.

 

Igisubizo gitangwa na ZOLA gikubiyemo ikoranabuhanga n’uburyo bwa bizinesi by’impinduramatwara. Sisitemu za ZOLA zose zifite uburyo bwo kwishyura ku nguzanyo, byorohereza abakiriya bacu kuzishyura mu byiciro uko babona amafaranga. Nk’uko terefoni zigendanwa zatumye amasoko arenga imipaka, ni nako ZOLA ifasha abakiriya bayo kurenga imipaka y’umuyoboro w’amashanyarazi asanzwe.

 

ZOLA FLEX ni sistemu mpinduramatwara yacu ya Comeka-Ucane. Yakorewe gucana ibikoresho bya ngombwa mu ngo no muri bizinesi ntoya. Ikora neza aho amashanyarazi y’umuyoboro rusange ari cyangwa atari.

 

ZOLA FLEX izana n’amatara ya LED akoresha umuriro wa DC y’imikorere ihanitse kandi nticyenera umutekinisiye cyangwa izindi nsinga.

IBINDI BISOBANURO SABA IBICIRO

GUTANGIZA IKORANABUHANGA
Abenjeniyeri n’abahanzi bo muri Apple, Tesla, Fitbit na MIT bakorera hamwe muri ZOLA bubaka ibisubizo mpinduramatwara ku bibazo byo kubona amashanyarazi ku isi.

IMBAGA YA MILIYONI 1
Abantu barenga miliyoni 1 mu bihugu bitanu bizera ZOLA mu kumurika mu nzu zabo yabo.

ABAFATANYABIKORWA MPUZAMAHANGA
Tesla, General Electric, EDF, DBL Partners na Helios Partners ni abashoramari n’abafatanyabikorwa.