ZOLA Electric

 IBIKUNZE KUBAZWA

ZOLA ELECTRIC ni iki?

ZOLA ELECTRIC ni ubucuruzi bwatangirije i Silicon Valley uburyo bwo kwishyura bwa Pay-As-You-Go mu gutanga amashanyarazi y’imirasire y’izuba asukuye, ahendutse kandi yizewe ku bakiriya batuye cg bakora ubucuruzi hatitawe kureba niba badafite cg bafite umuriro udafite imbaraga cg ukunda kubura. Sistemu z’imirasire zitanga zikanabika umuriro za ZOLA, zakorewe muri California, zoroshya kubona amashanyarazi ku buryo buri wese, aho ari hose ashobora kubona, kubika no gukoresha amashanyarazi arambye. Uburyo bwo kubona amashanyarazi mu bihigu biri mu nzira y’amajyambere biri guhinduka byihuse. Ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ya ZOLA rishimangira ko noneho ingo n’ubucuruzi bishobora kubona amashanyarazi aho ariho hose, uko byaba bimeze kose.

ZOLA ELECTRIC ikorera hehe?

ZOLA ELECTRIC ikorera muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba – mu Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana na Côte d’Ivoire. Icyicaro cy’ubushakashatsi na Laboratwari bya ZOLA ELECTRIC ziri muri San Francisco, California, USA. Icyicaro gikuru cya ZOLA kiba muri Amsterdam, Netherlands.

ZOLA ELECTRIC yatangiye ite?

Muri 2012, Erica Mackey, Joshua Pierce na Xavier Helgesen bahuriye muri kaminuza ya Oxford. Barangije kwiga MBA muri Oxford, batangije hamwe ZOLA ELECTRIC kugira ngo barwanye ikibazo cyo kutagira umuriro mu bihugu biri mu iterambere bakoresheje ubuhanzi, ubukorikori, n’ubucuruzi bwatekerejweho neza kandi burambye. Igenamari rishya nk’uburyo bwo kwishyura bwa pay-as-you-go na Mobile Money, hamwe n’igabanyuka ry’ibiciro by’Imirasire na batiri za lithium, byafunguye ibisubizo ku ngufu zizewe.
Iyi kipe yamaze imyaka ikorera muri Tanzania ishaka kumva neza ibyerekeye amashanyarazi muri Afurika uko bikora. Bashyize ubwo bumenyi mu gukora sistemu z’amashanyarazi yisubiramo ahendutse kandi yakwirakwizwa hose akwiranye n’abanyafurika.

Ni abahe bashoramari n’abajyanama ba ZOLA?

ZOLA ELECTRIC ihabwa ubufasha mu bushoramari n’ubujyanama buturutse mu bashoramari mu ngufu bakomeye nka Tesla, General Electric, EDF Energy, DBL Ventures, Helios Investment Partners, Omidyar Network, Total, FMO entrepreneurial development bank, responsAbility, SunFunder and the U.S. Agency for International Development. Menya byinshi ku bashoramari ba ZOLA ELECTRIC ku rubuga zolaelectric.com/about-us.

Kugeza ubu ni bangahe ZOLA ELECTRIC imaze kugezaho amashanyarazi?

ZOLA ELECTRIC imaze kwensitara sistemu z’imirasire zinabika umuriro zirenga 200,000 zikoreshwa buri munsi n’imbaga y’abantu barenga miliyoni 1 ku isi hose.