ZOLA Electric

ZOLA Yahangiwe muri California, ivukira muri Africa ifite inzozi zo kugeza amashanyarazi yizewe kuri buri wese, ahantu hose. Yavukiye muri Oxford University muri 2012 mu gitekerezo cyo kugeza amashanyarazi ku mbaga ya miliyari y’abantu badafite umuriro wo ku muyoboro rusange. Yashoboye kubaho kubera udushya mu ikoranabuhanga, nko gukurura no kubika amashanyarazi y’imirasire y’izuba binoze, n’uburyo bwo kwishyura kuri telefoni bwa PayGo. Yavukiye muri Afurika, aho twamenyeye igicyenewe ngo dukore sistemu z’imirasire za mbere zitanga imbaraga zicyeye kuri bose. Yakorewe kuramba mu ruganda rw’i Malaysia rufite ikoranabuhanga rihanitse kandi rwemewe na NASA.

Inyota yacu yo gucanira Afurika yose n’ibitekerezo byacu mpinduramatwara byahise bikurura Abashoramari bakomeye n’abahanga mu ikoranabuhanga risukuye ba mbere ku isi. Uru rugendo rutangaje rwo kuva mu kubaka no gukura kw’igitekerezo kwakujije ZOLA isakaza ibikoresho na serivisi muri bimwe mu bihugu biri mu iterambere no ku mbaga y’abantu isaga miliyoni 1 mu myaka ine gusa.

Twatsindiye icyizere cy’abakiriya kubera indangagaciro yacu y’ibanze yo gushyira abakiriya imbere ikaba inakomeje kuduteza imbere.

ZOLA Electric irimo guhindura uburyo busanzwe bwo gukora no gusakaza amashanyarazi. Ibikoresho byacu bigezweho bizana ku isoko ikoranabuhanga riyoboye ryo gukurura no kubika amashanyarazi y’imirasire y’izuba. Bwa mbere mu mateka, dushobora gutanga by’ukuri amashanyarazi y’imirasire y’izuba asukuye, ahendutse kandi yizewe n’uburyo bwo kuyabika mu ngo no mu bucuruzi ahantu hose.

Turi kampani mpuzamahanga, ifite ibyicaro mu bihugu 10 mu migabane 4 ku isi. 

Gukorera ahantu hatandukanye nizo mbaraga zacu, zituma tuza imbere mu bandi. Twese hamwe, turi gukora ngo tugere ku ntego imwe – Gusakaza amashanyarazi ku isi, tugafungurira amayira ubushobozi bwa muntu. Uko kampani yacu ikura, Indangagaciro za ZOLA dusangiye nizo zitubera imirongo ngenderwaho z’ibanze ziduhuza.

  • Abakiriya baza imbere – Turabumva, tukabubaha, tukanabitaho.
  • Abakozi bacu bahiga abandi – Duha agaciro umutekano, kubaha n’ubunyangamugayo. Muri ZOLA turema abayobozi bacu b’ejo.
  • Ibikoresho byacu ni Intwari – Sistemu zahanganywe kandi zikoranwa ubuhanga buri gihe zigeza ku bakiriya ibirenze ibyo biteze. Duhora duhatanira gushimisha abakiriya bacu.
  • Imikorere myiza niwo murage wacu – Dukorera kuba kampani mpuzamahanga itanga ikoranabuhanga mu ngufu mpinduramatwara. Intego yacu ni ukuzamuka buri gihe.

Izi ndangagaciro nizo ihuza ZOLA muri gahunda ya Pamoja – ijambo ry’Igiswayili rishimangira inkomoko zacu nyafurika rivuga ko twese hamwe, turi Ikipe Imwe, Indoto Zimwe.